Igisibo

Kubijyanye na Wikipedia
Igisibo

IBISOBANURO KU GISIBO CYA RAMADHWAN:[hindura | hindura inkomoko]

Imana yashyizeho uburyo bwo kuyigandukira bunyuranye, kugira ngo igerageze abagaragu bayo, ese baba mu bakurikira irari ryabo cyangwa baba mu bumvira itegeko ry'Imana, uko kuyigandukira igushyira mu byiciro bikurikira:

Ibibuza ibyo umuntu akunda nk'igisibo, kuko kibuza ibikundwa aribyo: ibyo kurya, ibinyobwa n'ibindi bimunezeza nk'imibonano ku bashakanye n'ibindi.

Gutanga mubyo utunze ukunda nk'amaturo (Zakat), isadaka.[hindura | hindura inkomoko]

Gutungana kw'umutima[hindura | hindura inkomoko]

Islam

Ubutungane bw'umutima buba mu kwerekera kwawo ku Mana no kuyikunda. Bimaze kugaragara ko ibyo kurya, ibinyobwa, imvugo, kuryama, guhura n'abantu cyane bituma umuntu atakaza ibimuhuza n'Imana, bikamwongerera kuba kure y'impuhwe zayo. Niyo mpamvu Imana yategetse igisibo kugira ngo kibarinde ibibi, bityo bagire umutima udafite irari ariryo nzitizi zo kugandukira Imana. Ibategeka gukora icyicaro cya ITIKAFU mu misigiti kigamije kwiyegereza Imana. Inabategeka kurinda indimi zabo kuvuga ibidafite umumaro. Inabategeka igihagararo mu ijoro, gifitiye umubiri n'umutima akamaro.

IGISIBO NI IKI?[hindura | hindura inkomoko]

Igisibo ni ukwigomwa kurya, kunywa, imibonano mpuzabitsina ku bashakanye n'ibindi bibujijwe uwasibye, kuva umuseke utambitse kugeza izuba rirenze, wagambiriye gusiba no kwiyegereza Imana.

Impamvu z'itegekwa ry'igisibo Igisibo ni inzira ituma habaho gutinya Imana, ukora ibyo yategetse ukareka ibyo yabujije. Igisibo kimenyereza umuntu uburyo bwo kurinda umutima no kureka ibibi byawo, kikanawutoza kwirengera inshingano no kwihangana mu gihe cy'ibibazo.

Igisibo gituma umuyislamu abasha kwiyumvamo ububabare buri kuri mugenzi we ushonje, ibyo bigatuma arushaho gutanga no kugirira neza abakene n'abatindi, bityo bigatuma habaho urukundo n'ubuvandimwe hagati y'abakire n'abakene. Igisibo cyeza umutima, kikawusukura kiwukura mu bikorwa bidahwitse. Mu gisibo niho haboneka ikiruhuko k'urwungano ngogozi, kikaruruhura mu guhora rwuzuriwe, bikarufasha kugarura ingufu. Urwego igisibo cy'ukwezi kwa Ramadhani gifite muri islamu

Igisibo ni inkingi imwe mu nkingi eshanu (5) zigize islamu, Imana yagitegetse mu mwaka wa kabiri (2) nyuma y'iyimuka ry'intumwa y'Imana iva iMakka ijya iMadina.

Intumwa y'Imana ikaba yarasibye igisibo cya RAMADHANI inshuro icyenda mu buzima bwayo. Ukwezi kwa RAMADHANI, niko kwezi gufite imigisha n'ibyiza kurusha andi mezi yose uko ari cumi n'abiri (12), n'amajoro icumi ya nyuma y'uko kwezi, akaba ariyo meza kurusha amajoro icumi y'ukwezi kwa DHUL HIDJA, kuko mu majoro icumi ya RAMADHANI, habonekamo ijoro rya AL QAD'RI rifite ibyiza biruta iby'amezi igihumbi(1000), n'iminsi icumi ya mbere ya DHUL HIDJA, iruta iminsi icumi ya nyuma ya RAMADHANI, n'umunsi wa idjuma niwo mwiza mu minsi y'icyumweru, n'umunsi w'igitambo ukaba umunsi mwiza mu minsi yose y'umwaka, n'ijoro rya AL QADRI rikaba ijoro ryiza mu majoro yose y'umwaka.

UMWANYA IGISIBO CYA RAMADHWAN GIFITE MURI ISLAM[hindura | hindura inkomoko]

Igisibo cya RAMADHANI, ni itegeko kuri buri muyislamu ugimbutse, ufite ubwenge, ushoboye kuba yasiba, utari ku rugendo, yaba umugabo, cyangwa umugore udafite imiziro nk'imihango, ibisanza n'ibindi. Imana ikaba yarategetse abayislamu gusiba nk'uko yabitegetse abababanjirije. Imana iragira iti:

"Yemwe abemeye, mwategetswe gusiba nk'uko byategetswe abababanjirije, wenda mwarushaho gutinya Imana" Qur'an 2:183

IBYIZA BY'UKWEZI KWA RAMADHWAN[hindura | hindura inkomoko]

Imana iragira iti:

"Mu by'ukuri Qor'ani, twayimanuye mu ijoro ry'icyubahiro (AL QAD'RI). Ese ni iki cyakumenyesha iryo joro? Iryo joro ririmo ibyiza biruta iby'amezi igihumbi Imana irimanuramo Abamalayika bari kumwe na DJIBR"

UMUSOZO

Imiyoboro[hindura | hindura inkomoko]